Guhora ucometse mudasobwa ku mashanyarazi haricyo bitwaye ?

Ikibazo cyabajijwe

Abantu benshi bakoresha mudasobwa bakunze kwibaza byinshi ku bibazo bya batteries za Laptop zabo.
Umuntu umwe yarabajije ati :

  "Ese iyo battery ya Laptop yuzuye ikageza ku 100%, haricyo bitwaye umuntu akomeje akayicomeka ? Arongera ati ese nibyo bitera ingaruka zo gushyuha cyane kwa mudasobwa, nibindi bibazo ? Arongera ati ese mugihe Laptop yaba yuzuye 100%, nkwiriye guhita nyicomokora ?"
Abantu benshi baba bibaza amahitamo akwiriye nk’ aho bibaza niba umuntu yakomeza
agacomeka Laptop igihe cyose cyangwa umuntu yareka umuriro uri muri battery ukabanza ukagabanuka, wabona hasigayemo gacye ukabona kongera kuyicomeka ?

Ibisubizo byatanzwe

Igisubizo kuri iki kibazo ntago ari "Yego, komeza uyicomeke" cyangwa "Oya, yicomokore" bitewe n’ itandukaniro ry’ imiterere ya za Laptop, ubwoko bwa battery zikoresha, ndetse n’ imikorere yihariye yazo ituma zibasha kubika umuriro (integrated charging circuit that recharges the battery). Bishatse kuvuga ko ikibazo cyabajijwe gishobora gusubizwa muburyo bwinshi. Reba uko abantu batandukanye bagiye basubiza.
Umuntu wa mbere yasubije ati :
"Gushyuha cyane kwa mudasobwa bishobora gutuma battery yawe yangirika. Ikintu wakora niba wabishobora, mugihe utari gukoresha mudasobwa, n’ ugukuramo battery yayo ukayishyira ahantu hahehereye mugihe cy’ akanya gato.
Niba ufite battery yo mu bwoko bwa Li-ion, bene izo battery ntabwo zijya zihanganira gushiramo umuriro burundu, bityo ningombwa yuko witwararika ukajya wongeramo umuriro utarashiramo. "
Umuntu wa kabiri yasubije ati :
Igisubizo ni : YEGO cyngwa OYA, byaterwa n’ ibihe bitandukanye waba urimo. Kugira battery yuzuye ikagera ku 100% ntacyo bitwaye kuko iyo battery yuzuye, mudasobwa ihagarika uburyo bwo kwakira umuriro winjira. Ariko gukomeza uyicometse bishobora gutera ubushyuhe bwinshi kuri mudasobwa.
Uburyo bwiza bwo guhangana niki kibazo, ni ukugenzura imikorere ya Laptop yawe, ukareba niba idashyuha cyane bikabije kandi ukanareba ubwoko bwa battery ukoresha muri mudasobwa yawe kuko ubwazo zigiye zitandukanyije ubushobozi n’ ubwirinzi zigira bwo kwangirika.
Izindi nkuru wasoma :
Share:

No comments:

Post a Comment

Thank for your comment

Ordered List

  1. Lorem ipsum dolor sit amet, consectetuer adipiscing elit.
  2. Aliquam tincidunt mauris eu risus.
  3. Vestibulum auctor dapibus neque.

Sample Text

Lorem ipsum dolor sit amet, consectetur adipisicing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua. Ut enim ad minim veniam, quis nostrud exercitation test link ullamco laboris nisi ut aliquip ex ea commodo consequat.

Duis aute irure dolor in reprehenderit in voluptate another link velit esse cillum dolore eu fugiat nulla pariatur.

Definition List

Definition list
Consectetur adipisicing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua.
Lorem ipsum dolor sit amet
Consectetur adipisicing elit, sed do eiusmod tempor incididunt ut labore et dolore magna aliqua.

Support

Need our help to upload or customize this blogger template? Contact me with details about the theme customization you need.

Pages

Breaking News

Business

Popular Posts

Recent Posts

Unordered List

  • Lorem ipsum dolor sit amet, consectetuer adipiscing elit.
  • Aliquam tincidunt mauris eu risus.
  • Vestibulum auctor dapibus neque.